Uko abatoza n’abakapiteni b’Amavubi batoye mu bihembo bya FIFA 2025

I

Ousmane Dembélé na Aitana Bonmatí ni bo batowe nk’abakinnyi beza bahize abandi mu 2025 mu bihembo bya FIFA byatangiwe i Doha ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ukuboza 2025

Muri ibi bihembo kandi, hatowe abatoza b’umwaka, igihembo cyatwawe na Luis Enrique utoza Paris Saint-Germain mu bagabo ndetse na Sarina Wiegman utoza Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza mu Bagore.

Gutanga ibi bihembo byashingiwe ku majwi y’abatoye barimo abatoza n’abakapiteni b’amakipe y’ibihugu 211, itora ryo kuri internet ry’abafana n’abanyamakuru 200 bahagarariye abandi ku Isi muri buri gihugu. Itora rya buri cyiciro rigenerwa 25%.

Ku ruhande rw’u Rwanda, mu bagabo hatoye Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche; Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad n’Umunyamakuru Nsabimana Eddie wa The NewTimes.

Mu bagore, hatoye Umutoza w’Amavubi y’Abagore, Casa Mbungo André; Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Ndakimana Angéline n’Umunyamakuru Kamukama Mugabo Annet.

Kapiteni wa Argentine, Lionel Andrés Messi Cuccittini, yatoye Ousmane Dembélé, Kylian Mbappé na Lamine Yamal mu gihe Cristiano Ronaldo atatoreye Portugal, ahubwo hagatora Bernardo Silva wahisemo Vitinha, Nuno Mendes na Ousmane Dembélé.

Muri aya matora, umukinnyi uhisemo bwa mbere abona amanota atanu, uwa kabiri akabona amanota atatu mu gihe uwo uhisemo bwa gatatu uba umuhesheje inota rimwe.

Uko Abanyarwanda batoye mu bagore:

Umukinnyi w’umwaka:

– Casa Mbungo: Lucy Bronze, Alexia Putellas na Temwa Chawinga.
– Ndakimana Angéline: Sandy Baltimore, Patri Guijaro na Leah Williamson.
– Annet Kamukama: Alessia Russo, Leah Williamson na Clàudia Pina.

Umutoza w’umwaka mu bagore:

– Casa Mbungo: Sonia Bompastor, Renée Slegers na Sarina Wiegman.
– Ndakimana Angéline: Renée Slegers, Sarina Wiegman na Seb Hines.
– Annet Kamukama: Sarina Wiegman, Renée Slegers na Sonia Bompastor.

Uko u Rwanda rwatoye mu bagabo

Umukinnyi w’umwaka:

– Bizimana Djihad: Achraf Hakimi, Ousmane Dembélé na Lamine Yamal.
– Adel Amrouche: Achraf Hakimi, Kylian Mbappé na Mohamed Salah.
– Nsabimana Eddie: Ousmane Dembélé, Lamine Yamal na Kylian Mbappé.

Umutoza w’umwaka:

– Bizimana Djihad: Luis Enrique, Arne Slot na Mikel Arteta.
– Adel Amrouche: Roberto Martínez, Luis Enrique na Hansi Flick.
– Nsabimana Eddie: Luis Enrique, Enzo Maresca na Hansi Flick.

Bizimana Djihad n’Umutoza Adel Amrouche batoye ku ruhande rw’u Rwanda mu bagabo

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Ndakimana Angéline yatoye mu bihembo bya FIFA ku nshuro ya mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *